Skip to main content
Abridged Annual Report 2023

AAR Abridged Annual Report in Kinyarwanda

AAR Abridged Annual Report in Kinyarwanda

Downloads

Mu mwaka wa 2022, Twakozemo byinshi bitandukanye bigamije kuzana impinduka mu mibereho ya benshi, byiganjemo kugabanya no kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya inda ziterwa abangavu, Ibikorwa bigamije kurwanya ubukene no kuzahura imibereho y’abantu bakunze kwirengagizwa no gusuzugurwa, guha agaciro, kugabanya no gusaranganya imirimo yo mu rugo iharirwa abagore n’abakobwa. Twatanze imbabura zirondereza ibicanwa n’ibikoresho bibika ibyo kurya bikagumana ubushyuhe igihe kirekire, ibyo bigabanya umwanya abagore batakaza mu gutegura ibyo murugo, maze umwanya basaguye bakawukoresha bitabira ibikorwa bibabyarira inyungu no kwiteza imbere. Twashyize imbaraga mu gushaka amarerero abana babasha kwirirwamo bityo ababyeyi bakabasha kwita ku bindi bikorwa byo kwiteza imbere.

Twishimiye kandi kuba abafatanyabikorwa muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nko kongerera ubushobozi abakora umwuga w’ubuhinzi, kubongera ubumenyi n’amahugurwa yo gukora ubuhinzi burambye busigasira urusobe rw’ibinyabuzima kandi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Ibyo byafashije benshi kwihaza mu biribwa, kubona amafaranga ndetse no kuzamura imyumvire ku buringanire n’iterambere rirambye.

Mu rwego rwo gushyigikira ingamba zisanzwehozo kurwanya ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore, twakoze ubukangurambaga n’ibiganiro bigamije gusobanurira abaturage gahunda za Leta, aho twaganiriye ku mirimo yo mu rugo iharirwa abagore n’abakobwa, ihindagurika ry’ikirere, ubuvugizi ku ihoheterwa rishingiye ku gitsina, twatambukije ibiganiro ku ma radiyo na televiziyo bigamije kwamagana akarengane 
gakorerwa abagore haba mu rugo, mu nzego z’abikorera no mu mirimo ya Leta.

Nk’ubuyobozi bwa ActionAid Rwanda, tuboneyeho gushimira byimazeyo abafatanyabikorwa, abaterankunga n’abandi twafatanyije kugira ngo ibyo byose bigerweho, kandi twifuza ko mwakomeza kwifatanya natwe 
muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage.

Ntitwasoza tudashimiye abagize inama rusange y’umuryango ActionAid Rwanda, abagize inama nyobozi ndetse n’ihuriro ry’imiryango terankunga ku isi ku bufatanye, ubujyanama n’ubwitange bakomeje kutugaragariza mu mwaka wa 2022. Inkunga yanyu yagize uruhare runini mu shyirwa mu bikorwa 
ry’ibyo twagezeho byose.